Umuhanzi akaba n’umwanditsi, Nsengimana Justin muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasohoye icyarimwe indirimbo eshatu zirimo iyumvikanamo ubuhamya bw’umubyeyi wishwe atakambira abicanyi, anabasaba kutamwicira abana be bari kumwe.
Uyu mugabo asanzwe afite indirimbo zinyuranye zifasha Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.
Yasohoye izi ndirimbo eshatu muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 10 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Justin Nsengimana yavuze ko izi ndirimbo ari umusanzu we nk’umuhanzi mu guhumuriza abarokotse, no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasohoye indirimbo ‘Yajyanye agahinda’, ‘Tubazaniye indabo’ ndetse na ‘Ubutaka budasanzwe’. Mu ndirimbo ‘Yajyanye agahinda’ yakubiyemo ubuhamya bw'umubyeyi, abicanyi bari bagiye kwica, agenda abasaba imbabazi ngo bamwice ariko ba murekere abana. Hari aho aririmba agira ati “Yagiye atabaza cyane, yagiye atakamba cyane, ati munyice ariko mu ndekere abana.”
Mu ndirimbo ‘Tubazaniye Indabo’, yavuze ko yayihanze yishyize mu mwanya w’abarokotse bahora bibuka ababo, bagasura inzibutso babashyiriye ‘indabo kuko nta yindi mpano twabaha gusa ukurokoka kuzima ni ukubaho ubuzima buzima kuko bariho muri twe.’
Aravuga ati “Mu gihe abandi babazanira Amakoti n’ibitenge bakabashimisha, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajya kubasura babashyiriye indabo, bati ‘muzakire babyeyi’. Twaje kubibuka, twaje kubabwira ko tubakunda, tubazaniye Indabo.”
Avuga ko yahimbye indirimbo ‘Ubutaka dudasanzwe’ kubera ko ahubatswe inzibutso ‘ahenshi niho abacu bashyinguwe ni naho bagiye bicirwa’. Ati “Ubwo butaka bwanyweye amaraso y’abacu. Ni ubutaka budasanzwe, aho washyira ikirenge hose kuri ubu butaka, hakiriye amaraso y’abacu benshi bahaguye. Uko tuhagenda, uko tuhageze, dukwiriye kujya tuhubaha.”
Yungamo
ati “Ubwo butaka bwabonye amabi menshi. Ubugome bw’indengakamere abicanyi
bakoresheje batsemba imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye, ubu butaka uwabuha
umwanya wo kuvuga, bwabisobanura. Ni ubutaka rero budasanzwe.”Justin
Nsengimana yasohoye indirimbo eshatu zijyanye no Kwibuka muri iki gihe cyo
kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Justin yumvikanishije ko buri wese akwiye gukoresha ijwi rye mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘YAJYAYE AGAHINDA’ YA JUSTIN NSENGIMANA
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘TUBAZANIYE INDABO’ YA JUSTIN NSENGIMANA
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘UBUTAKA BUDASANZWE’ YA JUSTIN NSENGIMANA
TANGA IGITECYEREZO